Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore rewɓe   Aaya.:
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ سَنُدۡخِلُهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٗاۚ وَمَنۡ أَصۡدَقُ مِنَ ٱللَّهِ قِيلٗا
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah?
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
لَّيۡسَ بِأَمَانِيِّكُمۡ وَلَآ أَمَانِيِّ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِۗ مَن يَعۡمَلۡ سُوٓءٗا يُجۡزَ بِهِۦ وَلَا يَجِدۡ لَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
(Kwinjizwa mu ijuru) ntibizaba ku bw’ibyifuzo byanyu cyangwa ku bw’ibyifuzo by’abahawe igitabo. Uzakora ikibi azagihanirwa kandi ntazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَن يَعۡمَلۡ مِنَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَأُوْلَٰٓئِكَ يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ وَلَا يُظۡلَمُونَ نَقِيرٗا
N’uzakora ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazigera bahuguzwa habe n’iyo byaba ikingana n’intimatima.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَنۡ أَحۡسَنُ دِينٗا مِّمَّنۡ أَسۡلَمَ وَجۡهَهُۥ لِلَّهِ وَهُوَ مُحۡسِنٞ وَٱتَّبَعَ مِلَّةَ إِبۡرَٰهِيمَ حَنِيفٗاۗ وَٱتَّخَذَ ٱللَّهُ إِبۡرَٰهِيمَ خَلِيلٗا
Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’ukora ibyiza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara!
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٖ مُّحِيطٗا
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah; ndetse Allah azi neza buri kintu.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَيَسۡتَفۡتُونَكَ فِي ٱلنِّسَآءِۖ قُلِ ٱللَّهُ يُفۡتِيكُمۡ فِيهِنَّ وَمَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ فِي يَتَٰمَى ٱلنِّسَآءِ ٱلَّٰتِي لَا تُؤۡتُونَهُنَّ مَا كُتِبَ لَهُنَّ وَتَرۡغَبُونَ أَن تَنكِحُوهُنَّ وَٱلۡمُسۡتَضۡعَفِينَ مِنَ ٱلۡوِلۡدَٰنِ وَأَن تَقُومُواْ لِلۡيَتَٰمَىٰ بِٱلۡقِسۡطِۚ وَمَا تَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِهِۦ عَلِيمٗا
Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti “Allah abaciriye iteka ku birebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’imfubyi ba bandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (arabasobanurira) ibijyanye n’abana (bakiri bato) b’abanyantege nke ndetse no kugirira ubutabera imfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore rewɓe
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu