Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore pellon   Aaya.:
أَفَمَن شَرَحَ ٱللَّهُ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِ فَهُوَ عَلَىٰ نُورٖ مِّن رَّبِّهِۦۚ فَوَيۡلٞ لِّلۡقَٰسِيَةِ قُلُوبُهُم مِّن ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akaba ari ku rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ٱللَّهُ نَزَّلَ أَحۡسَنَ ٱلۡحَدِيثِ كِتَٰبٗا مُّتَشَٰبِهٗا مَّثَانِيَ تَقۡشَعِرُّ مِنۡهُ جُلُودُ ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُمۡ ثُمَّ تَلِينُ جُلُودُهُمۡ وَقُلُوبُهُمۡ إِلَىٰ ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُدَى ٱللَّهِ يَهۡدِي بِهِۦ مَن يَشَآءُۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٍ
Allah yamanuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma impu z’abatinya Nyagasani wabo zikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma impu n’imitima byabo bikoroha bigasingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashaka; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَفَمَن يَتَّقِي بِوَجۡهِهِۦ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَقِيلَ لِلظَّٰلِمِينَ ذُوقُواْ مَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ
Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti “Ngaho nimwumve (ibihano by’) ibyo mwakoraga!”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَأَتَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ
Ababayeho mbere yabo barahakanye maze ibihano bibageraho mu buryo batiyumvishaga.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
فَأَذَاقَهُمُ ٱللَّهُ ٱلۡخِزۡيَ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَكۡبَرُۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلَقَدۡ ضَرَبۡنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ مِن كُلِّ مَثَلٖ لَّعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Kandi rwose twahaye abantu ingero z’ubwoko bwose muri iyi Qur’an kugira ngo bibuke.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُرۡءَانًا عَرَبِيًّا غَيۡرَ ذِي عِوَجٖ لَّعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ
Qur’an yahishuwe mu rurimi rw’Icyarabu izira amayobera, kugira ngo batinye Allah.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا رَّجُلٗا فِيهِ شُرَكَآءُ مُتَشَٰكِسُونَ وَرَجُلٗا سَلَمٗا لِّرَجُلٍ هَلۡ يَسۡتَوِيَانِ مَثَلًاۚ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
إِنَّكَ مَيِّتٞ وَإِنَّهُم مَّيِّتُونَ
Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uzapfa kandi na bo bazapfa.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ثُمَّ إِنَّكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ عِندَ رَبِّكُمۡ تَخۡتَصِمُونَ
Hanyuma mwese ku munsi w’imperuka muzajya impaka imbere ya Nyagasani wanyu.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore pellon
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu