Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore pilli (ciimti)   Aaya.:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن جَعَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمُ ٱلَّيۡلَ سَرۡمَدًا إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِضِيَآءٍۚ أَفَلَا تَسۡمَعُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho ijoro rihoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah yabazanira urumuri? Ese ntimwumva?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن جَعَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمُ ٱلنَّهَارَ سَرۡمَدًا إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِلَيۡلٖ تَسۡكُنُونَ فِيهِۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho amanywa ahoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah, yabazanira ijoro muruhukamo? Ese ntimubona?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمِن رَّحۡمَتِهِۦ جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
No kubera impuhwe ze (Allah) yabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mushakishemo ingabire ze, (ibyo byose yabibashyiriyeho) kugira ngo mubashe gushimira.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَنَزَعۡنَا مِن كُلِّ أُمَّةٖ شَهِيدٗا فَقُلۡنَا هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ فَعَلِمُوٓاْ أَنَّ ٱلۡحَقَّ لِلَّهِ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Tuzazana umuhamya muri buri muryango (Umat), maze tuvuge tuti “Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ukuri kw’ibyo mwasengaga; maze babibure).” Ubwo ni bwo bazamenya ko ukuri ari ukwa Allah. Kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
۞ إِنَّ قَٰرُونَ كَانَ مِن قَوۡمِ مُوسَىٰ فَبَغَىٰ عَلَيۡهِمۡۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡكُنُوزِ مَآ إِنَّ مَفَاتِحَهُۥ لَتَنُوٓأُ بِٱلۡعُصۡبَةِ أُوْلِي ٱلۡقُوَّةِ إِذۡ قَالَ لَهُۥ قَوۡمُهُۥ لَا تَفۡرَحۡۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡفَرِحِينَ
Mu by’ukuri Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati “Ntukibone. Mu by’ukuri Allah ntakunda abibona.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱبۡتَغِ فِيمَآ ءَاتَىٰكَ ٱللَّهُ ٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَۖ وَلَا تَنسَ نَصِيبَكَ مِنَ ٱلدُّنۡيَاۖ وَأَحۡسِن كَمَآ أَحۡسَنَ ٱللَّهُ إِلَيۡكَۖ وَلَا تَبۡغِ ٱلۡفَسَادَ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye (ubitanga mu nzira nziza), ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri Allah ntakunda abononnyi.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore pilli (ciimti)
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu