Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore roɓo   Aaya.:
ذَٰلِكَ مِمَّآ أَوۡحَىٰٓ إِلَيۡكَ رَبُّكَ مِنَ ٱلۡحِكۡمَةِۗ وَلَا تَجۡعَلۡ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتُلۡقَىٰ فِي جَهَنَّمَ مَلُومٗا مَّدۡحُورًا
Ibi ni (bimwe) mu bushishozi Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanwe (mu mpuhwe za Allah).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
أَفَأَصۡفَىٰكُمۡ رَبُّكُم بِٱلۡبَنِينَ وَٱتَّخَذَ مِنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِنَٰثًاۚ إِنَّكُمۡ لَتَقُولُونَ قَوۡلًا عَظِيمٗا
Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko wo kubyara abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri imvugo yanyu ni mbi bikabije.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَا فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ لِيَذَّكَّرُواْ وَمَا يَزِيدُهُمۡ إِلَّا نُفُورٗا
Kandi rwose twasobanuye (byinshi) muri iyi Qur’an, kugira ngo (abantu) babashe kwibuka, ariko (ababangikanyamana) nta cyo bibongerera usibye guhunga (ukuri).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
قُل لَّوۡ كَانَ مَعَهُۥٓ ءَالِهَةٞ كَمَا يَقُولُونَ إِذٗا لَّٱبۡتَغَوۡاْ إِلَىٰ ذِي ٱلۡعَرۡشِ سَبِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na We (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) Nyiri Ar’shi[1] (kugira ngo zimurwanye).”
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يَقُولُونَ عُلُوّٗا كَبِيرٗا
Ubutagatifu ni ubwe (Allah), kandi nta ho ahuriye n’ibyo bavuga (ko abangikanye n’izindi mana).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
تُسَبِّحُ لَهُ ٱلسَّمَٰوَٰتُ ٱلسَّبۡعُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهِنَّۚ وَإِن مِّن شَيۡءٍ إِلَّا يُسَبِّحُ بِحَمۡدِهِۦ وَلَٰكِن لَّا تَفۡقَهُونَ تَسۡبِيحَهُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ حَلِيمًا غَفُورٗا
Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kitamusingiza kimukuza. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَإِذَا قَرَأۡتَ ٱلۡقُرۡءَانَ جَعَلۡنَا بَيۡنَكَ وَبَيۡنَ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ حِجَابٗا مَّسۡتُورٗا
N’igihe usoma Qur’an (yewe Muhamadi), dushyira urusika rutagaragara hagati yawe n’abatemera imperuka (kugira ngo batayisobanukirwa).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَجَعَلۡنَا عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ أَكِنَّةً أَن يَفۡقَهُوهُ وَفِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَقۡرٗاۚ وَإِذَا ذَكَرۡتَ رَبَّكَ فِي ٱلۡقُرۡءَانِ وَحۡدَهُۥ وَلَّوۡاْ عَلَىٰٓ أَدۡبَٰرِهِمۡ نُفُورٗا
Twanashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Ndetse n’iyo uvuze Nyagasani wawe wenyine muri Qur’an, batera umugongo bahunga kubera kutabyishimira.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
نَّحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَسۡتَمِعُونَ بِهِۦٓ إِذۡ يَسۡتَمِعُونَ إِلَيۡكَ وَإِذۡ هُمۡ نَجۡوَىٰٓ إِذۡ يَقُولُ ٱلظَّٰلِمُونَ إِن تَتَّبِعُونَ إِلَّا رَجُلٗا مَّسۡحُورًا
Tuzi neza ibyo baba bumva iyo baguteze amatwi. N’igihe baba bongorerana, inkozi z’ibibi (muri bo) ziba zivuga ziti “Uwo mukurikira ni umuntu warozwe.”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
ٱنظُرۡ كَيۡفَ ضَرَبُواْ لَكَ ٱلۡأَمۡثَالَ فَضَلُّواْ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ سَبِيلٗا
Dore uko bakugereranya (bakwita umusazi, uwarozwe, umunyabinyoma,...). Bityo barayobye kandi ntibashobora kuzayoboka inzira y’ukuri.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقَالُوٓاْ أَءِذَا كُنَّا عِظَٰمٗا وَرُفَٰتًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ خَلۡقٗا جَدِيدٗا
Baranavuga bati “Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya?”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore roɓo
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu