Check out the new design

Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Loowdi firooji ɗi

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore.: Simoore Ibraahiima   Aaya.:
قَالَتۡ لَهُمۡ رُسُلُهُمۡ إِن نَّحۡنُ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَمُنُّ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۖ وَمَا كَانَ لَنَآ أَن نَّأۡتِيَكُم بِسُلۡطَٰنٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Intumwa zabo zarababwiye ziti “Twe nta kindi turi cyo usibye kuba turi abantu nkamwe, ariko Allah ahundagaza ingabire ze ku wo ashaka mu bagaragu be. Kandi ntidushobora kubazanira ikimenyetso bidaturutse ku bushake bwa Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah (wenyine).”
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَمَا لَنَآ أَلَّا نَتَوَكَّلَ عَلَى ٱللَّهِ وَقَدۡ هَدَىٰنَا سُبُلَنَاۚ وَلَنَصۡبِرَنَّ عَلَىٰ مَآ ءَاذَيۡتُمُونَاۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُتَوَكِّلُونَ
Ariko ni gute tutakwiringira Allah kandi mu by’ukuri yaratuyoboye inzira zacu (zatumye tumumenya)? Kandi rwose tuzihanganira uko mudutoteza. Ngaho abiringira nibiringire Allah (wenyine).
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِرُسُلِهِمۡ لَنُخۡرِجَنَّكُم مِّنۡ أَرۡضِنَآ أَوۡ لَتَعُودُنَّ فِي مِلَّتِنَاۖ فَأَوۡحَىٰٓ إِلَيۡهِمۡ رَبُّهُمۡ لَنُهۡلِكَنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ
Nuko ba bandi bahakanye babwira Intumwa zabo (zabatumweho) bati “Rwose tuzabamenesha mu gihugu cyacu, keretse mugarukiye imigenzo yacu (y’ibangikanyamana).” Nuko Nyagasani wazo arazihishurira ati “Mu by’ukuri tuzarimbura ababangikanyamana”,
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَلَنُسۡكِنَنَّكُمُ ٱلۡأَرۡضَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡۚ ذَٰلِكَ لِمَنۡ خَافَ مَقَامِي وَخَافَ وَعِيدِ
Kandi mu by’ukuri nyuma yabo, mwe tuzabatuza mu gihugu (cyabo). Ibyo ni kuri wa wundi utinya kuzahagarara imbere yanjye (ku munsi w’ibarura) akanatinya ibihano byanjye.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
وَٱسۡتَفۡتَحُواْ وَخَابَ كُلُّ جَبَّارٍ عَنِيدٖ
Nuko (Intumwa) zitabaza (Nyagasani wazo, arazitabara), maze buri munyagitugu wese w’icyigomeke ararimbuka,
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
مِّن وَرَآئِهِۦ جَهَنَّمُ وَيُسۡقَىٰ مِن مَّآءٖ صَدِيدٖ
Imbere ye (buri munyagitugu wese) hari igihano cy’umuriro wa Jahanamu, kandi azanyweshwa amazi avanze n’amashyira,
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
يَتَجَرَّعُهُۥ وَلَا يَكَادُ يُسِيغُهُۥ وَيَأۡتِيهِ ٱلۡمَوۡتُ مِن كُلِّ مَكَانٖ وَمَا هُوَ بِمَيِّتٖۖ وَمِن وَرَآئِهِۦ عَذَابٌ غَلِيظٞ
Azagerageza kuyamira gake gake ariko ntibizapfa kumukundira (kuko azaba atamuryoheye kandi yatuye), kandi urupfu ruzamuturuka impande zose, ariko ntazapfa ndetse na nyuma y’ibyo, azahura n’ibihano bikaze.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
مَّثَلُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡۖ أَعۡمَٰلُهُمۡ كَرَمَادٍ ٱشۡتَدَّتۡ بِهِ ٱلرِّيحُ فِي يَوۡمٍ عَاصِفٖۖ لَّا يَقۡدِرُونَ مِمَّا كَسَبُواْ عَلَىٰ شَيۡءٖۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلضَّلَٰلُ ٱلۡبَعِيدُ
Ibikorwa bya ba bandi bahakanye Nyagasani wabo, bigereranywa nk’ivu ryahushywe n’inkubi y’umuyaga ku munsi w’umuyaga ukaze. Ibyo bakoze nta na kimwe kizabagirira akamaro. Ubwo ni bwo buyobe bukabije.
Tafsiraaɗe Aarabu ɗen:
 
Firo maanaaji Simoore.: Simoore Ibraahiima
Loowdi cimooje ɗe Tonngoode hello ngon
 
Firo maanaaji Alqur'aana Teddunde nden - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Loowdi firooji ɗi

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddu