Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዐለቅ   አንቀፅ:

Al Alaq

ٱقۡرَأۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلَّذِي خَلَقَ
Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِنۡ عَلَقٍ
Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱقۡرَأۡ وَرَبُّكَ ٱلۡأَكۡرَمُ
Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلَّذِي عَلَّمَ بِٱلۡقَلَمِ
We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عَلَّمَ ٱلۡإِنسَٰنَ مَا لَمۡ يَعۡلَمۡ
Yigishije umuntu ibyo atari azi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كَلَّآ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَيَطۡغَىٰٓ
Oya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَن رَّءَاهُ ٱسۡتَغۡنَىٰٓ
Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلرُّجۡعَىٰٓ
Mu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي يَنۡهَىٰ
Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
عَبۡدًا إِذَا صَلَّىٰٓ
Umugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَرَءَيۡتَ إِن كَانَ عَلَى ٱلۡهُدَىٰٓ
Ese (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوۡ أَمَرَ بِٱلتَّقۡوَىٰٓ
Cyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَرَءَيۡتَ إِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰٓ
Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَلَمۡ يَعۡلَم بِأَنَّ ٱللَّهَ يَرَىٰ
Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كَلَّا لَئِن لَّمۡ يَنتَهِ لَنَسۡفَعَۢا بِٱلنَّاصِيَةِ
Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
نَاصِيَةٖ كَٰذِبَةٍ خَاطِئَةٖ
Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَلۡيَدۡعُ نَادِيَهُۥ
Ngaho nahamagare abambari be,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَنَدۡعُ ٱلزَّبَانِيَةَ
Natwe tuzahamagara abamalayika bacu barinda umuriro (kugira ngo bamukanire urumukwiye).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كَلَّا لَا تُطِعۡهُ وَٱسۡجُدۡۤ وَٱقۡتَرِب۩
Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahali), ahubwo ujye wubama (usali) uniyegereze Allah
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ዐለቅ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት