Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አሽ ሸምስ   አንቀፅ:

Asham’s

وَٱلشَّمۡسِ وَضُحَىٰهَا
Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلۡقَمَرِ إِذَا تَلَىٰهَا
N’ukwezi igihe kurikurikiye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلنَّهَارِ إِذَا جَلَّىٰهَا
N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰهَا
N’ijoro igihe riritwikiriye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلسَّمَآءِ وَمَا بَنَىٰهَا
N’ikirere ndetse n’Uwagihanze,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا طَحَىٰهَا
N’isi n’Uwayirambuye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَنَفۡسٖ وَمَا سَوَّىٰهَا
Na roho n’uwayitunganyije;
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَأَلۡهَمَهَا فُجُورَهَا وَتَقۡوَىٰهَا
Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
قَدۡ أَفۡلَحَ مَن زَكَّىٰهَا
Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقَدۡ خَابَ مَن دَسَّىٰهَا
Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ بِطَغۡوَىٰهَآ
Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِذِ ٱنۢبَعَثَ أَشۡقَىٰهَا
Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi),
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَقَالَ لَهُمۡ رَسُولُ ٱللَّهِ نَاقَةَ ٱللَّهِ وَسُقۡيَٰهَا
Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَكَذَّبُوهُ فَعَقَرُوهَا فَدَمۡدَمَ عَلَيۡهِمۡ رَبُّهُم بِذَنۢبِهِمۡ فَسَوَّىٰهَا
Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلَا يَخَافُ عُقۡبَٰهَا
Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አሽ ሸምስ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት