Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አንፋል   አንቀፅ:
وَإِن يُرِيدُوٓاْ أَن يَخۡدَعُوكَ فَإِنَّ حَسۡبَكَ ٱللَّهُۚ هُوَ ٱلَّذِيٓ أَيَّدَكَ بِنَصۡرِهِۦ وَبِٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi nibashaka kukuryarya, mu by’ukuri, Allah araguhagije. Ni We waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n’iy’abemeramana.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَلَّفَ بَيۡنَ قُلُوبِهِمۡۚ لَوۡ أَنفَقۡتَ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا مَّآ أَلَّفۡتَ بَيۡنَ قُلُوبِهِمۡ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ أَلَّفَ بَيۡنَهُمۡۚ إِنَّهُۥ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
(Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo (abemeramana). Ariko Allah yarayihuje. Mu by’ukuri We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ حَسۡبُكَ ٱللَّهُ وَمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Allah n’abemeramana bagukurikiye baraguhagije.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ حَرِّضِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ عَلَى ٱلۡقِتَالِۚ إِن يَكُن مِّنكُمۡ عِشۡرُونَ صَٰبِرُونَ يَغۡلِبُواْ مِاْئَتَيۡنِۚ وَإِن يَكُن مِّنكُم مِّاْئَةٞ يَغۡلِبُوٓاْ أَلۡفٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَفۡقَهُونَ
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Shishikariza abemeramana kwitabira urugamba. Muri mwe, nihabamo makumyabiri bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo ijana, bazatsinda igihumbi muri ba bandi bahakanye, kubera ko ari abantu badasobanukiwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱلۡـَٰٔنَ خَفَّفَ ٱللَّهُ عَنكُمۡ وَعَلِمَ أَنَّ فِيكُمۡ ضَعۡفٗاۚ فَإِن يَكُن مِّنكُم مِّاْئَةٞ صَابِرَةٞ يَغۡلِبُواْ مِاْئَتَيۡنِۚ وَإِن يَكُن مِّنكُمۡ أَلۡفٞ يَغۡلِبُوٓاْ أَلۡفَيۡنِ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ مَعَ ٱلصَّٰبِرِينَ
Ubu noneho Allah araborohereje, kandi azi ko mwifitemo intege nke. Bityo muri mwe nihabamo ijana bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo igihumbi bazatsinda ibihumbi bibiri ku bushake bwa Allah. Rwose Allah ari kumwe n'abihangana.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
مَا كَانَ لِنَبِيٍّ أَن يَكُونَ لَهُۥٓ أَسۡرَىٰ حَتَّىٰ يُثۡخِنَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ تُرِيدُونَ عَرَضَ ٱلدُّنۡيَا وَٱللَّهُ يُرِيدُ ٱلۡأٓخِرَةَۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z’intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z’isi (muhabwa incungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّوۡلَا كِتَٰبٞ مِّنَ ٱللَّهِ سَبَقَ لَمَسَّكُمۡ فِيمَآ أَخَذۡتُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Iyo bitaza kuba itegeko rya Allah ryabanje (ribemerera iminyago no kugira imfungwa z’intambara), mwari kugerwaho n’ibihano bihambaye kubera ibyo mwakiriye (incungu).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَكُلُواْ مِمَّا غَنِمۡتُمۡ حَلَٰلٗا طَيِّبٗاۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Ngaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-አንፋል
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት