Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-ማኢዳህ   አንቀፅ:
وَقَفَّيۡنَا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم بِعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡإِنجِيلَ فِيهِ هُدٗى وَنُورٞ وَمُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَهُدٗى وَمَوۡعِظَةٗ لِّلۡمُتَّقِينَ
Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (Intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjili irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinyamana.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلۡيَحۡكُمۡ أَهۡلُ ٱلۡإِنجِيلِ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فِيهِۚ وَمَن لَّمۡ يَحۡكُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Ngaho abahawe Ivanjili nibategekeshe ibyo Allah yayibahishuriyemo. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bangizi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَمُهَيۡمِنًا عَلَيۡهِۖ فَٱحۡكُم بَيۡنَهُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُۖ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡ عَمَّا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡحَقِّۚ لِكُلّٖ جَعَلۡنَا مِنكُمۡ شِرۡعَةٗ وَمِنۡهَاجٗاۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَجَعَلَكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَلَٰكِن لِّيَبۡلُوَكُمۡ فِي مَآ ءَاتَىٰكُمۡۖ فَٱسۡتَبِقُواْ ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ
Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango umwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza. Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنِ ٱحۡكُم بَيۡنَهُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡ وَٱحۡذَرۡهُمۡ أَن يَفۡتِنُوكَ عَنۢ بَعۡضِ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ إِلَيۡكَۖ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُصِيبَهُم بِبَعۡضِ ذُنُوبِهِمۡۗ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِ لَفَٰسِقُونَ
Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَفَحُكۡمَ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِ يَبۡغُونَۚ وَمَنۡ أَحۡسَنُ مِنَ ٱللَّهِ حُكۡمٗا لِّقَوۡمٖ يُوقِنُونَ
None se barashaka amategeko yo mu bihe by’ubujiji? Ese ni nde wakiranura neza kurusha Allah, ku bantu bizera nyabyo?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል-ማኢዳህ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት