Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አሽ ሹራ   አንቀፅ:
وَتَرَىٰهُمۡ يُعۡرَضُونَ عَلَيۡهَا خَٰشِعِينَ مِنَ ٱلذُّلِّ يَنظُرُونَ مِن طَرۡفٍ خَفِيّٖۗ وَقَالَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّ ٱلۡخَٰسِرِينَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَأَهۡلِيهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَآ إِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ فِي عَذَابٖ مُّقِيمٖ
Kandi uzababona bajyanywe mu muriro, baciye bugufi basuzuguritse, batera ijisho (ku muriro). Maze ba bandi bemeye bavuge bati “Rwose abanyagihombo nyabo ku munsi w’imperuka, ni abivukije (kujya mu ijuru) bakanabivutsa imiryango yabo.” Mumenye ko rwose inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bihoraho.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا كَانَ لَهُم مِّنۡ أَوۡلِيَآءَ يَنصُرُونَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِۗ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن سَبِيلٍ
Kandi ntibazagira inshuti zitari Allah zizabarinda (ibihano), ndetse n’uwo Allah arekeye mu buyobe nta buryo yabuvamo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ٱسۡتَجِيبُواْ لِرَبِّكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَ يَوۡمٞ لَّا مَرَدَّ لَهُۥ مِنَ ٱللَّهِۚ مَا لَكُم مِّن مَّلۡجَإٖ يَوۡمَئِذٖ وَمَا لَكُم مِّن نَّكِيرٖ
Nimwumvire Nyagasani wanyu mbere y’uko mugerwaho n’umunsi udasubizwa inyuma wagenwe na Allah. Kuri uwo munsi nta buhungiro muzagira ndetse nta n’ubwo muzashobora guhakana (ibyaha mwakoze).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَإِنۡ أَعۡرَضُواْ فَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ حَفِيظًاۖ إِنۡ عَلَيۡكَ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُۗ وَإِنَّآ إِذَآ أَذَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِنَّا رَحۡمَةٗ فَرِحَ بِهَاۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ فَإِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ كَفُورٞ
Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. Kandi mu by’ukuri iyo dusogongeje umuntu ku byiza biduturutseho, arabyishimira; ariko bagerwaho n’ikibi kubera ibyo bakoze (bagahita bibanda ku bibi byabagezeho). Mu by’ukuri umuntu ni indashima.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِّلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ يَهَبُ لِمَن يَشَآءُ إِنَٰثٗا وَيَهَبُ لِمَن يَشَآءُ ٱلذُّكُورَ
Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah. Arema ibyo ashaka. Aha uwo ashaka impano yo kubyara abakobwa, ndetse akanaha uwo ashaka impano yo kubyara abahungu,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَوۡ يُزَوِّجُهُمۡ ذُكۡرَانٗا وَإِنَٰثٗاۖ وَيَجۡعَلُ مَن يَشَآءُ عَقِيمًاۚ إِنَّهُۥ عَلِيمٞ قَدِيرٞ
Cyangwa akabagenera kubyara abahungu n’abakobwa, ndetse uwo ashaka akamwima urubyaro (akamugira ingumba). Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ وَمَا كَانَ لِبَشَرٍ أَن يُكَلِّمَهُ ٱللَّهُ إِلَّا وَحۡيًا أَوۡ مِن وَرَآيِٕ حِجَابٍ أَوۡ يُرۡسِلَ رَسُولٗا فَيُوحِيَ بِإِذۡنِهِۦ مَا يَشَآءُۚ إِنَّهُۥ عَلِيٌّ حَكِيمٞ
Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa, cyangwa (kumva ijwi rimuvugisha) riturutse inyuma y’urusika, cyangwa (Allah) akamwoherereza Intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwikirenga, Nyirubugenge buhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አሽ ሹራ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት