Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል አሕዛብ   አንቀፅ:
مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ رِجَالٞ صَدَقُواْ مَا عَٰهَدُواْ ٱللَّهَ عَلَيۡهِۖ فَمِنۡهُم مَّن قَضَىٰ نَحۡبَهُۥ وَمِنۡهُم مَّن يَنتَظِرُۖ وَمَا بَدَّلُواْ تَبۡدِيلٗا
Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِّيَجۡزِيَ ٱللَّهُ ٱلصَّٰدِقِينَ بِصِدۡقِهِمۡ وَيُعَذِّبَ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ إِن شَآءَ أَوۡ يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Kugira ngo Allah azagororere abanyakuri kubera ukuri kwabo, kandi nabishaka azahane indyarya cyangwa azibabarire. Mu by’ukuri Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَرَدَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِغَيۡظِهِمۡ لَمۡ يَنَالُواْ خَيۡرٗاۚ وَكَفَى ٱللَّهُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٱلۡقِتَالَۚ وَكَانَ ٱللَّهُ قَوِيًّا عَزِيزٗا
Nuko Allah asubiza inyuma ba bandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Nyiricyubahiro bihebuje.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنزَلَ ٱلَّذِينَ ظَٰهَرُوهُم مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مِن صَيَاصِيهِمۡ وَقَذَفَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلرُّعۡبَ فَرِيقٗا تَقۡتُلُونَ وَتَأۡسِرُونَ فَرِيقٗا
Naho ba bandi babashyigikiye mu bahawe igitabo,[1] (Allah) abamanura mu nyubako zabo (ndende) z’imitamenwa, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto.
[1] Abahawe igitabo bavugwa aha ni Abayahudi babaga i Madina bo mu bwoko bwa Bani Qurayidhwa.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَوۡرَثَكُمۡ أَرۡضَهُمۡ وَدِيَٰرَهُمۡ وَأَمۡوَٰلَهُمۡ وَأَرۡضٗا لَّمۡ تَطَـُٔوهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٗا
Maze (Allah) abaha kwigarurira ubutaka bwabo, amazu yabo, imitungo yabo, ndetse n’ubutaka mutigeze mukandagiraho (bwa Khayibari). Kandi Allah ni Ushobora byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ قُل لِّأَزۡوَٰجِكَ إِن كُنتُنَّ تُرِدۡنَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا فَتَعَالَيۡنَ أُمَتِّعۡكُنَّ وَأُسَرِّحۡكُنَّ سَرَاحٗا جَمِيلٗا
Yewe muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe uti “Niba mwifuza ubuzima bw’iyi si n’imitako yayo, nimuze mbakorere ibyo mwifuza maze mbasende, dutane ku neza.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِن كُنتُنَّ تُرِدۡنَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَ فَإِنَّ ٱللَّهَ أَعَدَّ لِلۡمُحۡسِنَٰتِ مِنكُنَّ أَجۡرًا عَظِيمٗا
“Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’Intumwa ye ndetse (munashaka) n’ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe.”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰنِسَآءَ ٱلنَّبِيِّ مَن يَأۡتِ مِنكُنَّ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖ يُضَٰعَفۡ لَهَا ٱلۡعَذَابُ ضِعۡفَيۡنِۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Muri mwe uzakora icyaha cy’urukozasoni mu buryo bugaragara, ibihano bye bizikuba kabiri, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል አሕዛብ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት