Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ሉቅማን   አንቀፅ:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يُولِجُ ٱلَّيۡلَ فِي ٱلنَّهَارِ وَيُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِي ٱلَّيۡلِ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِيٓ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى وَأَنَّ ٱللَّهَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِ ٱلۡبَٰطِلُ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ
Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari We w’ukuri, naho ibyo basenga bitari We ko ari ibinyoma, kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱلۡفُلۡكَ تَجۡرِي فِي ٱلۡبَحۡرِ بِنِعۡمَتِ ٱللَّهِ لِيُرِيَكُم مِّنۡ ءَايَٰتِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٖ
Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَإِذَا غَشِيَهُم مَّوۡجٞ كَٱلظُّلَلِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ فَمِنۡهُم مُّقۡتَصِدٞۚ وَمَا يَجۡحَدُ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَّا كُلُّ خَتَّارٖ كَفُورٖ
N’iyo umuhengeri ubatwikiriye nk’igicucu ubagose ugasa nk’ugiye kubarenga hejuru, basaba Allah bamwibombaritseho, ariko yabageza imusozi amahoro, bamwe muri bo bagahitamo kuba hagati (yo kwemera no guhakana). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse umuhemu ruharwa, umuhakanyi uhambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمۡ وَٱخۡشَوۡاْ يَوۡمٗا لَّا يَجۡزِي وَالِدٌ عَن وَلَدِهِۦ وَلَا مَوۡلُودٌ هُوَ جَازٍ عَن وَالِدِهِۦ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞۖ فَلَا تَغُرَّنَّكُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا وَلَا يَغُرَّنَّكُم بِٱللَّهِ ٱلۡغَرُورُ
Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, munatinye umunsi umubyeyi atazagira icyo amarira umwana we, cyangwa ngo umwana agire icyo amarira umubyeyi we. Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo ubuzima bw’isi ntibuzabashuke cyangwa ngo umushukanyi mukuru (Shitani) abashuke abakura mu nzira ya Allah.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِنَّ ٱللَّهَ عِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِ وَيُنَزِّلُ ٱلۡغَيۡثَ وَيَعۡلَمُ مَا فِي ٱلۡأَرۡحَامِۖ وَمَا تَدۡرِي نَفۡسٞ مَّاذَا تَكۡسِبُ غَدٗاۖ وَمَا تَدۡرِي نَفۡسُۢ بِأَيِّ أَرۡضٖ تَمُوتُۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرُۢ
Mu by’ukuri Allah ni We ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ni na We) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azabona (azageraho) ejo, ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል ሉቅማን
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት