Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አር ሩም   አንቀፅ:

Ar Room

الٓمٓ
Alif Laam Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
غُلِبَتِ ٱلرُّومُ
Abaroma baratsinzwe[1],
[1] Ugutsindwa kw’Abaromani kuvugwa muri uyu murongo kwakomotse ku ntambara barwanagamo n’Abaperise. Muri icyo gihe ababangikanyamana b’i Maka bifuzaga ko Abaperise batsinda Abaromani kuko basengaga ibigirwamana nka bo, mu gihe ku rundi ruhande Abayisilamu bo bifuzaga ko Abaroma ari bo batsinda kuko bari Abanaswara.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فِيٓ أَدۡنَى ٱلۡأَرۡضِ وَهُم مِّنۢ بَعۡدِ غَلَبِهِمۡ سَيَغۡلِبُونَ
Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise)[1]. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda.
[1] Igihugu kiri hafi y’Abaperise iyo ntambara yabereyemo ni aho bita Al Jazira hagati y’umugezi wa Tigre na Euphrate muri Iraki. Kuri ubu Al Jazira ni mu bihugu bya Iraki, Siriya, Jordan na Palesitina.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فِي بِضۡعِ سِنِينَۗ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡرُ مِن قَبۡلُ وَمِنۢ بَعۡدُۚ وَيَوۡمَئِذٖ يَفۡرَحُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaroma) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
بِنَصۡرِ ٱللَّهِۚ يَنصُرُ مَن يَشَآءُۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አር ሩም
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት