Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል አንቢያ   አንቀፅ:
وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَئِمَّةٗ يَهۡدُونَ بِأَمۡرِنَا وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِمۡ فِعۡلَ ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَإِقَامَ ٱلصَّلَوٰةِ وَإِيتَآءَ ٱلزَّكَوٰةِۖ وَكَانُواْ لَنَا عَٰبِدِينَ
Twanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho iswala no gutanga amaturo. Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلُوطًا ءَاتَيۡنَٰهُ حُكۡمٗا وَعِلۡمٗا وَنَجَّيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلَّتِي كَانَت تَّعۡمَلُ ٱلۡخَبَٰٓئِثَۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمَ سَوۡءٖ فَٰسِقِينَ
Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَدۡخَلۡنَٰهُ فِي رَحۡمَتِنَآۖ إِنَّهُۥ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Twanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri yari mu ntungane.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَنُوحًا إِذۡ نَادَىٰ مِن قَبۡلُ فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ فَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Kandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe, tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَنَصَرۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمَ سَوۡءٖ فَأَغۡرَقۡنَٰهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Twanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu babi maze tubarohesha umwuzure bose uko bakabaye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَدَاوُۥدَ وَسُلَيۡمَٰنَ إِذۡ يَحۡكُمَانِ فِي ٱلۡحَرۡثِ إِذۡ نَفَشَتۡ فِيهِ غَنَمُ ٱلۡقَوۡمِ وَكُنَّا لِحُكۡمِهِمۡ شَٰهِدِينَ
Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe mu ijoro n’intama za bamwe mu bantu. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije.[1]
[1] Urubanza ruvugwa muri uyu murongo, ni igihe intama za bamwe mu bantu zonaga umurima w’abandi mu ijoro, nuko nyir’umurima akajya kurega kwa Dawudi na Sulayimani. Mu guca urwo rubanza, Dawudi yavuze ko nyir’umurima yatwara ayo matungo yamwoneye yose, naho Sulayimani we aruca avuga ko nyir’umurima yajyana ayo matungo yamwoneye akajya ayakama, akanayakuraho ifumbire n’ibindi, kugeza igihe nyir’amatungo azasubiza umurima uko wari umeze, hanyuma agasubirana amatungo ye. Uko Sulayimani yakijije urubanza ni byo Imana yishimiye.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَفَهَّمۡنَٰهَا سُلَيۡمَٰنَۚ وَكُلًّا ءَاتَيۡنَا حُكۡمٗا وَعِلۡمٗاۚ وَسَخَّرۡنَا مَعَ دَاوُۥدَ ٱلۡجِبَالَ يُسَبِّحۡنَ وَٱلطَّيۡرَۚ وَكُنَّا فَٰعِلِينَ
Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi ibyo ni twe twabikoze.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَعَلَّمۡنَٰهُ صَنۡعَةَ لَبُوسٖ لَّكُمۡ لِتُحۡصِنَكُم مِّنۢ بَأۡسِكُمۡۖ فَهَلۡ أَنتُمۡ شَٰكِرُونَ
Twanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde mu ntambara zanyu. Ese mujya mushimira?
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَلِسُلَيۡمَٰنَ ٱلرِّيحَ عَاصِفَةٗ تَجۡرِي بِأَمۡرِهِۦٓ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَاۚ وَكُنَّا بِكُلِّ شَيۡءٍ عَٰلِمِينَ
Kandi twategetse umuyaga ufite imbaraga kumvira Sulayimani (ukajya umutwara) ku bw’itegeko rye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): አል አንቢያ
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት