Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): መርየም   አንቀፅ:
وَنَٰدَيۡنَٰهُ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ ٱلۡأَيۡمَنِ وَقَرَّبۡنَٰهُ نَجِيّٗا
Twanamuhamagariye mu ruhande (rwe) rw’iburyo ku musozi wa Twuri (i Sinayi), turamwiyegereza kugira ngo tuvugane na we mu ibanga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَوَهَبۡنَا لَهُۥ مِن رَّحۡمَتِنَآ أَخَاهُ هَٰرُونَ نَبِيّٗا
Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (na we) wari umuhanuzi (ngo amufashe).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِسۡمَٰعِيلَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صَادِقَ ٱلۡوَعۡدِ وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا
Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yubahirizaga isezerano kandi yari Intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَكَانَ يَأۡمُرُ أَهۡلَهُۥ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱلزَّكَوٰةِ وَكَانَ عِندَ رَبِّهِۦ مَرۡضِيّٗا
Yajyaga abwiriza abantu be gusali no gutanga amaturo, kandi yari yishimiwe na Nyagasani we.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِدۡرِيسَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيّٗا
Unababwire inkuru ya Idrissa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَرَفَعۡنَٰهُ مَكَانًا عَلِيًّا
Twanamuzamuye mu rwego rwo hejuru.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مِن ذُرِّيَّةِ ءَادَمَ وَمِمَّنۡ حَمَلۡنَا مَعَ نُوحٖ وَمِن ذُرِّيَّةِ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡرَٰٓءِيلَ وَمِمَّنۡ هَدَيۡنَا وَٱجۡتَبَيۡنَآۚ إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُ ٱلرَّحۡمَٰنِ خَرُّواْۤ سُجَّدٗاۤ وَبُكِيّٗا۩
Abo ni bamwe mu bahanuzi Allah yahundagajeho ingabire ze, bakomoka ku rubyaro rwa Adamu, no ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (Nowa), no ku rubyaro rwa Ibrahimu na Isiraheli (Yakobo), no ku bo twayoboye tukanabatoranya. Iyo basomerwaga amagambo ya (Allah) Nyirimpuhwe, bacaga bugufi bakubama (kubera Allah) kandi bakarira (ku bwo kumutinya).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
۞ فَخَلَفَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ خَلۡفٌ أَضَاعُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَٱتَّبَعُواْ ٱلشَّهَوَٰتِۖ فَسَوۡفَ يَلۡقَوۡنَ غَيًّا
Nuko baje gukurikirwa n’abandi bantu baretse gusali, bakurikira ibyo bararikira. Abo bazahura n’ukorama guhambaye,
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
إِلَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَأُوْلَٰٓئِكَ يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ وَلَا يُظۡلَمُونَ شَيۡـٔٗا
Uretse abazicuza, bakemera Allah ndetse bakanakora ibikorwa byiza; abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazahuguzwa na gato.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
جَنَّٰتِ عَدۡنٍ ٱلَّتِي وَعَدَ ٱلرَّحۡمَٰنُ عِبَادَهُۥ بِٱلۡغَيۡبِۚ إِنَّهُۥ كَانَ وَعۡدُهُۥ مَأۡتِيّٗا
(Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri isezerano rye rizasohora nta kabuza.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لَّا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوًا إِلَّا سَلَٰمٗاۖ وَلَهُمۡ رِزۡقُهُمۡ فِيهَا بُكۡرَةٗ وَعَشِيّٗا
(Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
تِلۡكَ ٱلۡجَنَّةُ ٱلَّتِي نُورِثُ مِنۡ عِبَادِنَا مَن كَانَ تَقِيّٗا
Iryo ni ryo juru tuzaha abagaragu bacu bagandukira (Allah) ngo barizungure.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَمَا نَتَنَزَّلُ إِلَّا بِأَمۡرِ رَبِّكَۖ لَهُۥ مَا بَيۡنَ أَيۡدِينَا وَمَا خَلۡفَنَا وَمَا بَيۡنَ ذَٰلِكَۚ وَمَا كَانَ رَبُّكَ نَسِيّٗا
Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi).[1] Ni We ugenga ibiri imbere yacu, ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa.
[1] Intumwa Muhamadi yajyaga yifuza ko Malayika Jibril yajya amugeraho kenshi amuzaniye ubutumwa (Wah’yi), nuko Jibril amubwira aya magambo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): መርየም
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት