Check out the new design

የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማውጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ኢብራሂም   አንቀፅ:
مُهۡطِعِينَ مُقۡنِعِي رُءُوسِهِمۡ لَا يَرۡتَدُّ إِلَيۡهِمۡ طَرۡفُهُمۡۖ وَأَفۡـِٔدَتُهُمۡ هَوَآءٞ
(Bazava mu mva zabo) bihuta bararamye, bakanuye ubudahumbya, kandi imitima yabo yabaye ibishushungwe (kubera ubwoba).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَأَنذِرِ ٱلنَّاسَ يَوۡمَ يَأۡتِيهِمُ ٱلۡعَذَابُ فَيَقُولُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ رَبَّنَآ أَخِّرۡنَآ إِلَىٰٓ أَجَلٖ قَرِيبٖ نُّجِبۡ دَعۡوَتَكَ وَنَتَّبِعِ ٱلرُّسُلَۗ أَوَلَمۡ تَكُونُوٓاْ أَقۡسَمۡتُم مِّن قَبۡلُ مَا لَكُم مِّن زَوَالٖ
Unaburire abantu umunsi ibihano bizabageraho, maze inkozi z’ibibi zikavuga ziti “Nyagasani wacu! Turindirize igihe gito twitabe umuhamagaro wawe tunakurikire Intumwa zawe. (Maze zibwirwe ziti) “Ese ntimwari mwararahiye mbere ko mutazava ku isi (kandi ko nta zuka rizabaho)?”
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَسَكَنتُمۡ فِي مَسَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَتَبَيَّنَ لَكُمۡ كَيۡفَ فَعَلۡنَا بِهِمۡ وَضَرَبۡنَا لَكُمُ ٱلۡأَمۡثَالَ
Kandi mwanatuye mu mazu ya ba bandi bihemukiye, nyamara mwari mwaramenye neza ibyo twabakoreye (kubarimbura), ndetse twanabahaye ingero nyinshi (ntimwazitaho).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَقَدۡ مَكَرُواْ مَكۡرَهُمۡ وَعِندَ ٱللَّهِ مَكۡرُهُمۡ وَإِن كَانَ مَكۡرُهُمۡ لِتَزُولَ مِنۡهُ ٱلۡجِبَالُ
Kandi rwose bacuze imigambi yabo ariko Allah ni We uburizamo imigambi yabo, n’ubwo bwose imigambi yabo idashobora kurimbura imisozi.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
فَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱللَّهَ مُخۡلِفَ وَعۡدِهِۦ رُسُلَهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٖ
Kandi ntugakeke na rimwe ko Allah azica isezerano yasezeranyije Intumwa ze. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
يَوۡمَ تُبَدَّلُ ٱلۡأَرۡضُ غَيۡرَ ٱلۡأَرۡضِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُۖ وَبَرَزُواْ لِلَّهِ ٱلۡوَٰحِدِ ٱلۡقَهَّارِ
(Munibuke) umunsi isi izahindurwamo indi si ndetse n’ibirere (bigahindurwamo ibindi), hanyuma (ibiremwa byose) bigahagarikwa imbere ya Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
وَتَرَى ٱلۡمُجۡرِمِينَ يَوۡمَئِذٖ مُّقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ
Kuri uwo munsi, uzabona inkozi z’ibibi ziri ku ngoyi (ziboshywe amaguru n’amaboko).
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
سَرَابِيلُهُم مِّن قَطِرَانٖ وَتَغۡشَىٰ وُجُوهَهُمُ ٱلنَّارُ
Imyambaro yabo izaba ikozwe muri godoro, kandi uburanga bwabo buzaba bupfutswe n’umuriro.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
لِيَجۡزِيَ ٱللَّهُ كُلَّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
(Ibyo) ni ukugira ngo Allah ahembere buri muntu ibyo yakoze. Mu by’ukuri Allah ni ubanguka mu ibarura.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
هَٰذَا بَلَٰغٞ لِّلنَّاسِ وَلِيُنذَرُواْ بِهِۦ وَلِيَعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا هُوَ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ وَلِيَذَّكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira, no kugira ngo banamenye ko (Allah) ari We Mana imwe rukumbi, ndetse no kugira ngo abafite ubwenge babikuremo isomo.
ዓረብኛ ተፍሲሮች:
 
የመልዕክት ትርጉም ሱራ (ምዕራፍ): ኢብራሂም
የሱራዎች ማውጫ ገፅ ቁጥር
 
የተከበረው ቁርአን መልዕክተ ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማውጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

ለመዝጋት